Jay Polly, Kanyombya, Steven Sogo, Happy Famba mu gitaramo i Bujumbura

Icyo gitaramo kizaba nyuma y’ubusabane no kungurana ibitekerezo kuri ayo mashyirahamwe yombi ndetse n’imyiyereko bazakora igaragaza ubuhanga buhanitse bafite mu gutwara biriya bimoto.

Jay Polly

Jay Polly na Kanyombya batangaje ko biteguye neza icyo gitaramo kandi ko bazasusurutsa Abarundi ndetse n’Abanyarwanda bazaba bitabiriye icyo gitaramo kakahava.

Kanyombya

Maseveliyo Irene Basile ukuriye Rwanda Bikers Association aganiriza Inyarwanda.com yatangaje ko bifuje kumanukana n’aba bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi kugira ngo nyuma y’ubusabane ndeste n’imyiyereko yo gutwara ibyo bimoto,  bazabasusurutse bafatanyije n’abahanzi b’ i Burundi.

Happy Famba nawe ufite abakunzi benshi mu Burundi

Happy Famba nawe ufite abakunzi benshi mu Burundi

Ibyo bitaramo bizabera mu mujyi wa Bujumbura aho umunyarwenya Kanyombya azasusurutsa abantu ahitwa “Vuvuzela Bojart” ku itariki ya 5 Nyakanga 2013 guhera saa mbili z’ijoro, Jaypolly, Steven Sogo na Happy Famba bakazasusutsa abantu ku itariki ya 6 Nyakanga 2013 muri Havana guhera nabwo saa mbili z’umugoroba.

Sogo

Steven Sogo

Rwanda Bikers association

Ngizo moto nini Rwanda Bikers Association bagendaho

Elisée Mpirwa

kuwa: 27/06/2013 na: Elisée Mpirwa

Ibitecyerezo byatanzwe

nganji ● Oct 17th 2015, 19:47
nashaka film yakanyombya
heoneste ● Jun 28th 2013, 12:08
jay tukurinyuma ureke abashaka kukuzimya ariko ibikorwa bazakwatsa \nbakugarukire songa mbere!!!!!!!!!!!!!!!!
Lucky ● Jun 27th 2013, 13:48
Polly erega urakunzwe sinzi impamvu abantu batabyemera. ariko ntacyo iminsi izababwira. the days will tell them.
Jack ● Jun 27th 2013, 07:57
Jay komezukore tukuri inyuma kandi bazemera
Jacques ● Jun 27th 2013, 07:55
Ngomba kujyayo jay poul komeza ukora musaza